“Akaga u Rwanda rwagize n’ukugira abayobozi b’abapumbafu”-Perezida Kagame yiyamamaza i Kirehe
Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga, umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yiyamamarije mu Karere ka Kirehe aho yongeye kubwira abanyamuryango n’abaturage batandukanye bari baje kumva imigabo n’imigambi ye ko ibyago u Rwanda rwagize ari ukubera abayobozi ba bapumbafu (abantu batekerezaga).
Mu butumwa yegejeje ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu turere twa Ngoma na Kirehe; umukandida Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwagize akaga ko kuyoborwa n’abayobozi b’abapumbafu (b’ibicucu). Akizeza abaturage ba Ngoma na Kirehe ko FPR Inkotanyi ndetse n’ubuyobozi bwayo batazigera baba abapumbafu.
Imvugo y’abapumbafu yakoreshejwe n’uwari uteganijwe kuvuga ibigwi bya Perezida Kagame asobanura ko abaturage ba Kirehe na Ngoma ariko babanje kwitwa ku gihe cy’ubutegetsi bwabanjirije ubwa FPR Inkotanyi. Perezida Kagame yagize ati “Ibyago u Rwanda rwagize ni uko rwagize abayobozi b’abapumbafu. U Rwanda rwagize ibyago, tugira abayobozi, tugira politiki byose by’ubupumbafu. Ubu turubaka u Rwanda turuvana muri ayo mateka y’ubupumbafu. Turi kumwe.”
Perezida Kagame akizeza abanyakirehe ko ibyo byarangiranye n’igihe cyabyo ndetse ko bidashobora kongera kugaruka kuko FPR Inkotanyi iyoboye igihugu ubu idashobora gusa nk’abayibanjirije.
Perezida Kagame yavuze ko igihugu cyagize akaga ko kugira abayobozi babi ndetse na Politiki mbi, byatumye igihugu kidindira mu iterambere.
Kuri ubu Perezida Kagame yagaragaje ko yizeye ahazaza h’u Rwanda kuko hafite urubyiruko rutari amapumbafu.
Yagize ati “U Rwanda ntacyo ruzababurana kuko namwe mutari amapumbafu”.
Pummbafu cyangwa se Pumbavu ni ijambo ry’igiswahili risobanura igicucu cyangwa se ikigoryi mu kinyarwanda.
Perezida Kagame yasabye kandi abaturage ba Kirehe baturanye n’umupaka wa Tanzaniya gushyira imbaraga mu kwiga ururimi rw’igiswahili kuko barukeneye ngo babashe guhahirana n’abo mu mahanga. Bahereye ku baturanyi bo mu gihugu cya Tanzaniya.
Perezida Kagame yijeje abanyakirehe ko umutekano wabo urinzwe ndetse ko ikibazo cy’umutekano cyakemutse ku kigero yashyira nko kuri 90%. Abasaba gukora cyane ngo bagire uruhare mu kwiteza imbere banateze imbere igihugu.