Mupenzi Eto’o n’abo bafatanyije bavuzweho kuroga ikipe ya Kiyovu Sports barekuwe

Mupenzi Eto’o yafunganwe na bagenzi be babiri bakoranaga muri APR FC aho bakekwagaho icyaha cyo gucura umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu bishobora kubica cyangwa gushegesha ubuzima bwabo bafunguwe.

Abafunzwe icyo gihe ni Maj Jean Paul Uwanyirimpuhwe wari Team Manager, Maj Dr Erneste Nahayo wari Umuganga w’Ikipe; Mupenzi Eto’o wari ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi muri APR FC n’undi muturage witwa Bizimana Bilali.

Nyuma y’uko aba baburanye baje gusabirwa gufungwa imyaka itatu no gutanga amande y’ibihumbi 500 Frw.

Iburanisha ryabaye muri Nzeri 2023 gusa amakuru yagiye hanze mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga yemeza ko Mupenzi Eto’o n’abo bafatanyije kuroga Kiyovu Sports bamaze gufungwarwa.

Ni amakuru atari yemezwa n’Urwego rwa Leta nk’uko gufungwa kwabo byagenze.

Urubanza aba bose baregwagamo rwaburanishirijwe mu rukino rwa Gisirikare ndetse n’Ubushinjacyaha bwari ubwa Gisirikare.

Turacyari kugerageza kuvugisha ba nyirubwite, byinshi kuri aya makuru y’irekurwa ry’ aba bagabo murabimenya mu nkuru zacu zitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *