Gasabo: Paul Kagame yasezeranyije abaturage ba Bumbogo kaburimbo mugihe cya vuba
Chairman Paul Kagame akaba kandida-Perezida wa Repubulika yemereye abaturage batuye mu Murenge wa Bumbogo umuhanda wa kaburimbo mugihe baza bamutoye mu matora ateganyijwe kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024.
Kuri uyu wa Gatanu, Paul Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo ahari hateraniye imbaga y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basaga ibihumbi 300 bari baje kumva imigabo n’imigambi bye nk’umukandida uhatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri mbere.
Paul Kagame yavuze ko umuhanda ugana i Bumbogo yabonye ko urimo umukungu mwinshi kubera ko ari uw’ibitaka, bityo ko mugihe cya vuba ugomba gushyirwamo kaburimbo niyongera kuyobora u Rwanda.
Ati “Hari umuhanda watugejeje aha w’ibitaka, uraza guhinduka kaburimbo vuba. Ibyo ndabibasezeranyije nitumara guhitamo neza tariki 15 [Nyakanga] ibyabagejejweho byavuzwe, ibigomba kubagezwaho ni byinshi kurusha.”
Yavuze ko gutora neza ari ubudasa bw’u Rwanda, nubwo hari abo bidashimisha.