RD Congo yatunze agatoki Uganda iyishinja gufasha M23
Leta ya RD Congo yashinje igihugu cya Uganda n’u Rwanda ko zifasha umutwe wa M23.
Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi mike Amerika itangaje agahenge mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuwa Gatanu, tariki 12 Nyakanga, Minisitiri w’Ingabo za RDC, Guy Kabombo Mwadianvita, niwe watunguranye avuga ayo magambo y’uko Uganda n’u Rwanda bifasha umutwe M23 mu nama y’abaminisitiri.
Minisitiri w’Ingabo za RDC yashinje M23 kwifashisha aka gahenge mu guhatira urubyiruko rwo muri Teritwari ya Lubero kwinjira mu gisirikare cyayo, ndetse no kongera umubare w’ingabo ndetse n’ibikoresho ibifashijwemo n’u Rwanda.
Yagize ati “Kwinjiza ku gahato urubyiruko muri za Teritwari za Lubero na Rutshuru muri M23 bikozwe n’abarwanyi bayo bafatanyije n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ndetse no kongera ibikoresho n’ingabo zituruka mu Rwanda no muri Uganda mu gihe cy’agahenge, biteje impungenge zikomeye”.
Uganda imaze iminsi ku gitutu nyuma yo gushinjwa gufasha M23 biciye muri raporo y’impuguke za Loni.
Icyakora cyo Uganda ihakana yivuye inyuma ibirego by’izi mpuguke ndetse n’ibya guverinoma y’i Kinshasa.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig Gen Felix Kulayigye, aheruka gutangaza ko “raporo y’impuguke za Loni yemeza ko ibogamye. Ntishingiye ku bushakashatsi. Yifitemo guhengama”.
Uyu musirikare yunzemo ko inzobere zakoze iriya raporo “ntizagize uburere bwo mu by’ubwenge [’intellectual discipline’] bwo gushaka uruhande rw’inkuru rwacu cyangwa ngo bakoreshe ubutabera karemano.”
Brig Gen Kulayigye yagaragaje ko mu Ukuboza 2023 UPDF yohereje ingabo zayo mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu rwego rw’umutwe w’ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, bityo ko itahindukiye ngo ifashe inyeshyamba.
Ivomo: Bwiza