Inzozi zabaye impamo kuri Lamin Yamal wifuzaga kuzahura na Messi wamwogeje bakinana kibuga kimwe

Ikipe y’igihugu ya Espagne yaraye yegukanye igikombe cy’i Burayi (EURO) umwaka 2024, nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ibitego 2-1.

Ni mukino wa nyuma wabereye i Berlin mu gihugu cy’u Budage waraye urangiye ikipe y’igihugu ya Espagne yanditse amateka yo kwegukana EURO ku nshuro ya Kane mu mateka.

Nyuma yaho Lamin Yamal w’imyaka 17 y’amavuko yegukanye igikombe cy’i Burayi (EURO) umwaka 2024, byahise bimuhesha kuzahura n’ikipe y’igihugu ya Argentina ya Messi yegukanye Copa America.

Uyu Yamal ni umwana wabashije guterurwa anakarabywa n’uyu mukinnyi w’icyamamare ku Isi, Lionel Messi ubwo byari mu gikorwa cya UNICEF.

Lamine Yamal yakabijwe na Lionel Messi

Yamal yahoze kuva kera afite inzozi zo kuzahurira mu kibuga kimwe na Lionel Messi umurusha imyaka 20 y’amavuko.

Ikipe y’igihugu ya Espagne yegukanye igikombe cy’i Burayi EURO izahura na Argentina yegukanye igikombe cya Copa America mu gikombe cyitwa ‘Finalissima’ umwaka 2024.

Lamin Yamal agiye gukabya inzozi zo guhura mu kibuga kimwe na Lionel Messi
Espagne yegukanye EURO 2024
Lionel Messi n’ikipe ye y’Igihugu begukanye Copa America

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *