Ikipe y’igihugu y’abagore muri basketball yatangiye kwitegura ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026

Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, ikipe y’igihugu y’abagore muri basketball yatangiye imyitozo yo kwitegura ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.

Ni imikino yo gushaka itike y’igikombe igikombe cy’Isi izabera muri Bk Arena guhera tariki 19-25 Kanama 2026.

Ikipe y’igihugu y’abagore mu mikino w’intoki ya Basketball itangiye imyitozo yo kwitegura iy’imikino mu rwego rwo kuzitwara neza dore ko izaba iri mbere y’Abafana bayo.

U Rwanda ruzakira irushanwa ruherereye mu itsinda D ririmo amakipe y’ibigugu, aho twavugamo, Argentina, Great Britain na Lebanon.

Ni mugihe irindi tsinda C rizaba ribarizwa i Kigali, ririmo Brazil, Hungary, Senegal, Philippines.

Umwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball utangiye vuba mu rwego rwo kumenyereza abakinnyi kugira ngo bazahuze mu mikino ibateganyirijwe imbere nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri ya siporo.

Imyitozo y’ikipe y’Igihugu y’abagore muri basketball izajya ibera muri Petit stade yavuguruwe.

Ni irushanwa rikomeye ku rwego rw’Isi, u Rwanda rwivuza kuzitwara neza imbere y’Abanyarwanda kugira ngo izabashe kwitabira irushanwa ry’igikombe cy’Isi kizaba mu mwaka 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *