Myugariro Emmanuel ‘Mangwende’ yaguzwe n’ikipe yo muri Cyprus

Myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yamaze kugurwa n’ikipe yo muri Cyprus ku masezerano y’imyaka ibiri.

Myugariro w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ warumaze igihe mu ikipe ya FAR Rabat yo muri Morocco yaguzwe n’ikipe yitwa AEL ibarizwa mu gihugu cya Cyprus.

Iyi kipe agiye gukinira yakinnyemo Abanyarwanda nka Ndikumana Hamad Katauti 2009-2010 na Edwin Ouon 2008-2014.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya AEL bamaze kwemeza ko bamaze kwegukana myugariro ukina aca ku ruhande Imanishimwe Emmanuel wamamaye nka ‘Mangwende’.

Ati “Duhaye ikaze Imanishimwe Emmanuel”.

Mangwende amaze igihe akinira mu bihugu byo hanze akaba ari umwe mu bakinnyi banyuze mu makipe yo mu Rwanda arimo nka Rayon Sports na APR Fc.

Myugariro ‘Mangwende’ aguzwe na AEL yo muri Cyprus nyuma yo gusoza amasezerano yarafitanye na FAR Rabat.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *