FPR Inkotanyi yatsindiye imyanya myinshi y’Abadepite bajya mu Nteko Inshinga Amategeko

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC yatangaje ibyavuye mu ibarura ry’ibanze ry’ibyavuye mu matora y’Abadepite, aho FPR Inkotanyi ariyo yatsindiye imyanya myinshi y’Abadepite bajya mu Nteko Inshinga Amategeko ku majwi angana na 62.67%.

Umuryango wa FPR Inkotanyi, watsindiye ayo majwi yose nyuma yaho mu rugendo rwo kwiyamamaza kuri iyi nshuro hari andi mashyaka yifatanyije nawo harimo nka PPC, PDC, PSR, PSP na UDPR.

Andi mashyaka yatsinze yakurikiranye mu buryo bukurikira aho, PL yagize 10,97%, PSD igira 9.48%, PDI igira 5.01%, Green Party igira 5.30%, PS Imberakuri 5,26% naho umukandida wigenga Janvier Nsengiyumva agira 0,51%.

NEC ivuga ko ibarura rusange yakoze rishingiye ku majwi y’Abanyarwanda batoye bangana na miliyoni 8.761.453, bingana n’amajwi 96.60% mugihe ubusanzwe Abanyarwanda bari kuzatora ari miliyoni 9.071.157.

Iyi mitwe ya Politiki yari isanzwe ihagarariwe n’ubundi mu nteko ishingamategeko; izanasubuzwa kandi amafaranga yakoresheje mu kwiyamamaza kuko yose yagejeje amajwi 5%.

NEC ivuga ko bitarenze itariki 20 Nyakanga 2024, izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Ay’Abadepite.

Naho bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024, aribwo izatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’Ay’Abadepite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *