Amerika yongereye igihe cy’agahenge mu ntambara ihuje RD Congo na M23
Kuwa Gatatu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zongereye iminsi 15 ku gahenge zasabye Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Amerika yemeje ayo makuru mu itangazo ryasohowe na Matthew Miller, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yayo.
Muri iryo tangazo Washington yasabye impande zihanganye muri RDC ndetse n’abantu batandukanye mu karere kubahiriza kariya gahenge.
Amerika kandi ivuga ko igikomeje gukorana bya hafi na Guverinoma z’ibihugu bya RDC, u Rwanda na Angola, mu rwego rwo gushyigikira ingufu za dipolomasi zigamije gucubya amakimbirane ya Kigali na Kinshasa biciye muri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda.
Ku itariki ya 4 Nyakanga ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje kariya gahenge, mu rwego rwo gufasha abakora ibikorwa by’ubutabazi kwita ku banye-Congo bavanwe mu byabo n’imirwano.
Icyakora aka gahenge karanzwe no kwitana ba mwana hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo na M23; kuko buri ruhande rwashinje urundi kurenga ku gahenge.
Amakuru avuga ko mu gihe cy’aka gahenge hari imirwano yasakiranyije impande zombi yasize hari imidugudu yo muri Teritwari ya Masisi inyeshyamba zigaruriye.