Umuryango wibarutse impanga ku nshuro ya gatatu mu myaka ine

Nyuma y’imyaka ine babanye, nk’umugabo n’umugore, Kingsley na Chinwe basanzwe batuye muri Nigeria bakiriye impanga ku nshuro ya gatatu.

Chinwe yibarutse impanga ye ya mbere, ubwo yibarukaga abakobwa babiri, Emmanuella na Daniella, mu mwaka 2020, nyuma y’imyaka 17 yibarutse uwa mbere.

Yongeye kwibaruka impanga ku nshuro ya Kabiri, mu mwaka wa 2021, abyaye umuhungu n’umukobwa.

Mu minsi ishize, uyu muryango wongeye kwibaruka impanga ku nshuro ya gatatu, ubwo wibarukaga impanga y’umuhungu n’umukobwa.

Uyu muryango wasangije amafoto y’impanga ziheruka kwibaruka mu itorero kuwa 17 Nyakanga 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *