Perezida Kagame yashimiye abagize umuryango we avuga ko bamubereye ‘Akabando’
Mu birori byo kwishimira intsinzi, aherutse kwegukana mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame wa FPR Inkotanyi yashimiye abagize umuryango we avuga ko bamubera ‘Akabando’.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga, ubwo yari muri Kigali Convention Center mu gikorwa cy’umusangiro wateguwe na FPR Inkotanyi, aho Perezida Kagame yashimiye abagize uruhare mu bikorwa bye byo kwiyamamaza mu matora aherutse.
Ni ibikorwa byasize yegukanye intsinzi nyuma yo kugira amajwi asaga 99%.
Perezida Kagame mu ijambo rye yavuze ko ubwo benshi bavuga ababera akabando nawe bamubereye akabando.
Yahise asaba abagize umuryango we ko bamusanganira, hanyuma akabashimira byimbitse.
Abarimo Madamu Jeannette Kagame, Ivan Cyomoro Kagame, Ange Kagame n’umugabo Bertrand Ndengeyingoma na Captain Ian Kagame nibo bari bitabiriye ibyo birori by’umusangiro.
Yanashimiye inshuti z’umuryango muri rusange, avuga ko inshuti zabo zisanzwe zikorana nabo umunsi ku munsi mu buryo bwo kwiteza imbere bungurana ibitekerezo n’ibindi bibatera imbaraga.
Ati “Abagize umuryango wanjye uko mbashimiye, ni nako nishimiye izo nshuti zabo muri rusange”.
Aha kandi yaboneyeho no gushimira abayobozi bagize umuryango wa FPR Inkotanyi, harimo visi-chairman, umunyamabanga mukuru w’umuryango wa RPF, n’aba Komiseri bagize umuryango. Ati “Mu izina rya RPF Inkotanyi ndabashimiye cyane”