Uwayezu François Régis yahawe akazi n’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania

Uwayezu François Régis wari Vice Chairman wa APR FC yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Simba SC yo muri Tanzania.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ikipe ya Simba ryatangaje ko yemeza gutandukana n’uwari umuyobozi mukuru w’ikipe Imani Kajula warumaze igihe bakorana, amasezerano akaba agomba kurangirana n’ukwezi kwa Kanama 2024.

Ni mugihe Uwayezu François Régis we azatangira imirimo mishya tariki 1 Kanama 2024.

Ikipe ya Simba SC ivuga ko yahisemo guha akazi Uwayezu François Régis kubera ubushobozi yamubonyemo.

Uwayezu François Régis ati “Ni umwe mu bagabo, bategura neza kandi babikora mu buryo bugezweho kuva mu myaka 12 ishize akaba abifitiye ubunararibonye.”

Uwayezu François Regis yabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA mu myaka 3, umwanya yeguyeho umwaka 2021 ku mpamvu ze bwite, mu mwaka 2023 yaje guhabwa akazi n’ikipe ya APR Fc, agirwa Vice chairman.

Bwana Uwayezu François Régis azahererekanya ububasha n’uwo asimbuye kuri uwo mwanya Bwana Imani Kajula tariki 31 Nyakanga 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *