Endrick yeretswe ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid ikiniga kiramufata asuka amarira-AMAFOTO
Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, nibwo Endrick yeretswe nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid imbere y’imbaga y’abafana bari bateraniye muri Santiago Bernabeu, asuka amarira hamwe n’ababyeyi be bari baje muri uwo muhango.
Umunya-Brazil Endrick Felipe Moreira de Sousa w’imyaka 18 y’amavuko gusa yeretswe mu bafana ibihumbi byari byaje kwirebera uyu musore ukiri muto ariko ufite impano itangaje.
Bivugwa ko amatike yafi ya yose yemerera abafana kwinjira muri Santiago Bernabeu yakira abasaga ibihumbi 85 bicaye neza asaga 200 niyo yarasigaye ku isoko.
Rutahizamu Endrick yaguzwe n’ikipe ya Real Madrid umwaka ushize imukuye mu ikipe ya Palmeiras aho yamusinyishije imyaka itandatu ayikinira, akaba azajya yambara numero 16 mu mugongo.
Uyu mukinnyi ukiri muto yakabije inzozi zo gukinira ikipe ikomeye ku Isi, yeretswe urukundo rukomeye ubwo yiyerekaga abafana bari bakubise buzuye Sitade ya Real Madrid, Santiago Bernabeu yubatse mu Mujyi wa Espagne.
Papa wa Endrick, Douglas Ramos warikumwe na Mama we bashiki be, basutse amarira menshi mbere y’itangira ry’ibirori ubwo bitegereza abafana bari bakubise buzuye baje kwakira umuhungu wabo, aho bari bicaranye n’abayobozi b’ikipe ya Real Madrid barimo na Perezida wa Real Madrid Florentina Perez.
Mu mashusho yabanje gutambutswa muri sitade yerekanye, uyu mukinnyi kuva akiri muto ubwo yabazwaga inzozi, yari yavuze ko afite intego zo ‘kuzakinira ikipe ya Real Madrid’, hahise herekanwa n’iforo imwerekana yahawe icyangombwa cyerekana ko yakuye amahugurwa mu ikipe ya Real Madrid.
Endrick ubwo yafataga ijambo yabwiriye abaje ku mwakira ko atangajwe n’uko baje kumwakira.
Mu kirimi cy’igispanyole ati “Mwaramutse mwese, ndashaka gushimira cyane umuntu wese waje, mu byukuri ntabwo nari niteze ikintu nk’iki”
“Abafana baratangaje! Nahoraga nifuza kuba ndi hano, byabaye inzozi zanjye, ndashimira buri wese watumye mbigeraho”.
Endrick yakiniye imikino 66 Palmeiras yo muri Brazil abasha kuyitsindira ibitego 18. Naho mu ikipe y’Igihugu ya Brazil amaze guhamagarwa inshuro icumi aho yatsinze ibitego 3 gusa.