APR BBC yasinyishije umunyamerika Isaiah Miller Jr wakinaga muri NBA G LEAGUE

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe ya APR BBC yemeje bidasubirwaho ko yamaze gusinyisha umunyamerika Isaiah Miller Jr wakiniraga Salt Lake City.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 y’amavuko akomoka muri Leta Zunze za Amerika akaba yarakinaga mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona ya Basketball (NBA G League).

Ni amasezerano y’umwaka umwe aho azakina imikino isigaye ya shampiyona ndetse na playoffs.

Ikipe ya APR BBC imwegukanye imukuye mu ikipe ya Salt Lake City ibarizwa mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona yo muri Leta Zunze za Amerika.

Isaiah Miller Jr yabaye umukinnyi wa APR BBC

APR BBC ihagaze ku mwanya wa kabiri wa shampiyona y’ucyiciro cya mbere mu mukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda ikomeje kwiyubaka mu rwego rwo kuzitwara neza mu mukino isigaje gukina. Aho kuri ubu ikomeje urugendo rwo guhatanira uwo mwanya n’ikipe ya REG BBC.

Uyu mukinnyi usanzwe akina mu bayobora umupira mu kibuga (point guard) ari mu bakinnyi bifashishwa mu mukino ikipe y’Ingabo ya APR BBC iri buhuremo na REG BBC kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, kuri LDK.

APR BBC kandi irifuza kuzakina imikino ya kamparampaka (Playoffs) ifite abakinnyi buzuye kugira ngo irebe ko yazakina imikino ya BAL itarahiriwe n’umwaka ushize.

Isaiah Miller Jr yahise ahabwa numero ya 0 izajya imuranga mu kibuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *