Nyuma y’imyaka 13 afunze, Umuhanzi w’injyana ya ‘Dancehall’ Vybz Kartel yarekuwe

Umuhanzi w’injyana ya Dancehall Vybz Kartel yarekuwe nyuma y’uko icyaha by’ubwicanyi yari yarashinjwe gihagaritswe mu Kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, icyemezo cyemejwe tariki 31 Nyakanga 2024.

Adidja Palmer wamamaye nka Vybz Kartel ukomoka muri Jamaica w’imyaka 48 yakatiwe burundu mu 2014 nyuma y’ifatwa rye rya 2011 azira kwica uwitea Clive “Lizard” Williams – gusa umurambo we ukaba utarigeze uboneka.

Kuri ubu uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo irimo nka ‘Summer Time’ yabiciye yaje kurekurwa hashize imyaka 13, nyuma y’uko ubujurire bwe butsinze.

Kartel yashinjwaga icyaha hamwe n’abagenzi be  Shawn “Storm” Campbell, Kahira Jones, na Andre St. John batazongera kuburana bundi bushya, nk’uko urukiko rw’ubujurire rwemeje uyu munsi mu mwanzuro umwe watanze.

Vybz Kartel yarekuwe nyuma y’imyaka 13 afunze

Umushinjacyaha Bishop Marva McDonald niwe watangaje iki cyemezo, agira ati: “Twanzuye ko inyungu z’ubutabera zitazongera kubaho ndetse ko nta rubanza rushya rurebana ku bajuriye.”

Umucamanza yakomeje agira ati: “Dutanze rero icyemezo gikurikira: imikirize y’urubanza n’imyanzuro yo kugirwa umwere byanditswe ku bajuriye.”

Yongeyeho ati “Abajuriye kuri ubu ni abere.”

Muri Werurwe ubujurire bwatsinze, inama yihariye y’urukiko rwa Privy i Londres, urukiko rukuru rw’ubujurire rwa Jamaica – rwemeje ko umucamanza uregwa gushaka guha ruswa abandi yari akwiye kwirukanwa mu rubanza.

N’ubwo yavanyeho ibihano, Inama ya Privy ntiyarekuye abo bagabo, ahubwo yahaye icyemezo Urukiko rw’Ubujurire kugira ngo ibakurikirane.

Vybz Kartel ukomoka mu birwa bya Caribbean muri Jamaica ni umwe mu bahanzi bafunzwe bafite izina rikomeye bakora injyana ya Dancehall aho yakoranye n’abahanzi barimo Rihanna na Jay Z.

Vybz Kartel ni Umuhanzi warukunzwe kugeza n’ubu

Mu mwaka 2014, nibwo urubanza rwabo rwabaye rufata iminsi 64 rukaba rwarabaye urubanza rwa mbere rumaze igihe kirekire mu gihugu cya Jamaica rwashize rwanzuye ko abo bagabo bafungwa burundu.

Mu bari bafunzwe barimo St John na Kartel bakatiwe imyaka 35 n’ibura itajya munsi y’imyaka 30 byibuze, naho Campbell na Jones bahabwa imyaka 25 byibuze.

Gusa kuri ubu aba bose baje kurekurwa nyuma yo kugirwa abere n’urukiko.

Abarimo abahanzi bagenzi be, abaturage abakundaga uyu muhanzi bagaragaje ibyishimo bikomeye byo kwishimira ko uyu muhanzi agarutse n’ubwo yashyiraga imiziki hanze afunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *