Vybz Kartel wafunguwe nyuma y’imyaka 13, yakiriwe n’umukunzi we basomana biratinda

Umuhanzi w’injyana ya ‘Dancehall’ Vybz Kartel nyuma y’uko arekuwe yakiriwe n’umukunzi we Sidem Oztürk agaragaza ibyishimo bikomeye basomana biratinda.

Uyu muhanzi wari umwe mu bari bafite abakunzi batari bake mu gihugu cya Jamaica yarekuwe kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, nyuma y’uko icyaha cy’ubwicanyi yarakurikiranweho agihanaguweho.

Mu mashusho ye ya mbere yashyize ku rukuta rwa X, uyu muhanzi Vybz Kartel warikumwe n’umukunzi we mu modoka ya Limousine yagaragaje ibyishimo asomana nawe ubwo bari mu mihanda yo mu Mujyi wa Kingston.

Vybz Kartel arikumwe n’umukunzi we basomana

Oztürk, wahoze ari umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage i Londres ukomoka mu gihugu cya Turukiya uherutse kwimukira muri Jamaica, mbere yaho yari yatangaje ko yatangiye kwandikirana na Vybz Kartel mu mwaka 2015 ariko ko atigeze amubona kugeza ubwo yaje kwerekeza ku kirwa bwa mbere muri 2019.

Uyu muhanzi warumaze igihe kinini afunzwe asanzwe ari umukwe wa wa Producer Johnson, ‘Tanesha Shorty’ akaba na nyina w’abana batatu babyaranye mu bana be barindwi, nta foto n’imwe yagaragaye uyu aza kumwakira kubwo kurekurwa. Bivugwa ko bombi batandukanye mu 2018. Icyakora, mu 2020, Kartel yasohoye alubumu yise ‘To Tanesha’, yakozwe ikanatunganwa na ‘Shorty’.

Muri Nzeri 2021, Vybz Kartel yashyize hanze EP yise ‘New Religion’ yakoreye umukunzi we Sidem Oztürk.

Kartel w’imyaka 48, afite abana barindwi yabyaye ku abagore batanu barimo abahungu batanu n’abakobwa babiri nk’uko yabiririmbye mu ndirimbo yakoze ‘Man Straight’ yashyize hanze mu mwaka wa 2014 na Family yakozwe (2015). 

Usibye abahungu batatu yibarukanye na ‘Shorty’ barimo Likkle Vybz, Likkle Addi, na Aiko, afite kandi Shahiem utuye muri Amerika, nawe bivugwa ko ari uwo bibarukanye mu mwaka 2020, n’umuhungu wa gatanu witwa Kahieme. Umukobwa we w’imfura ni Adi’Anna ‘Boss girl’ Palmer, yabyaranye na rwiyemezamirimo Sherika Todd, naho umukobwa we muto ni Amani.

Muri 2014, Kartel n’abandi bagabo batatu bahamwe n’icyaha cyo kwica umugabo witwa Clive ‘Lizard’ Williams mu 2011. Akanama ka Privy gaherereye mu Bwongereza katesheje agaciro ibihano mu ntangiriro z’uyu mwaka, maze kohereza urubanza mu rukiko rw’ubujurire kugira ngo hamenyekane niba hakwiye kubaho urubanza rushya.

Ku wa gatatu, tariki ya 31 Nyakanga 2024, Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko nubwo icyaha gikomeye gishyigikira ko urubanza rusubirwamo, ibintu byinshi bikomeye biteshwa agaciro. Muri byo harimo abatangabuhamya badahagije n’ibimenyetso byerekanwe mu rubanza, igihe n’amafaranga y’urubanza rushya, ingaruka ku mutungo w’urukiko n’izindi manza zitegereje, ingaruka z’imitekerereze, imari, n’ubuvuzi ku bajuriye, no kutubahiriza ibyo bakoze uburenganzira bwo kumva neza mu gihe gikwiye.

https://x.com/Vybz_Official/status/1818785388887982214?t=sLXvD19MBaAgpDPfQQAUdw&s=19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *