Abakunzi ba APR Fc batangiye kuyibazaho kubera umusaruro ikomeje gutanga
Ikipe ya APR FC yatsinzwe ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wahujwe n’ibirori byo kwerekana abakinnyi ba Simba SC izifashisha muri uyu mwaka 2024-25, “Simba Day”, bituma bamwe mu bakunzi bayo batangira kuyigiraho impungenge mu irushanwa Nyafurika riyitegereje imbere rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, CAF Champions League.
Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2024, ni bwo ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, yerekanye abakinnyi izifashisha mu mwaka w’imikino 2024-25. Ni ibirori ngarukamwaka bizwi nka “Simba Day” bihuzwa no gukina umukino wa gicuti n’ikipe iba ari nziza mu gihugu cya yo ku mugabane wa Afurika.
Muri uyu mwaka, ikipe ya APR FC ni yo yari yahawe ubutumire bwo kujya gukina n’iyi kipe iri mu nziza ku mugabane wa Afurika n’ubwo imyaka ibaye itatu itazi uko igikombe cya shampiyona gisa muri Tanzania kubera Yanga SC ikomeje kuyibera ibamba.
N’ubwo iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, Ikipe y’Ingabo yatsinzwe ibitego 2-0 byatsinzwe na Edwin Balua ku munota wa 67 na Debora Fernandez wari wagitsinze ku munota wa 46.
Nyamara abakinnyi bose b’ingenzi ikipe ya APR FC izifashisha muri uyu mwaka, bagaragaye mu kibuga kuko abatabashije kubanzamo bagiyemo basimbuye, ariko si byinshi batanze.
Nyuma yo gusoza umukino itsinzwe, ikipe y’Ingabo yatangiye kwibazwaho na bamwe mu bakunzi ba yo ndetse n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda bitewe n’amazina manini yaguze, n’ubwo hakiri kare.
Abakunzi b’iyi kipe bongeye kwibaza impamvu mu banyamahanga baguzwe bitwa ko baje kongera imbaraga mu kipe, hakomeje kubanzamo umwe gusa, Seidou Dauda. Hakomeje kwibazwa niba batari ku rwego rwo gukinira iyi kipe cyangwa se niba ari umutoza utarabasha kubagirira icyizere nyamara baratanzweho ibya mirenge ku ntenyo.
APR FC ifite akazi gakomeye mu minsi iri imbere kuko izahura na Azam FC mu mukino ubanza wa CAF Champions League, mu gihe izasezerera indi izahura n’izaba yasezereye indi hagati ya Pyramids FC na JKU yo muri Zanzibar.