Gen. Muhoozi yemeje ko azitabira irahira rya Perezida Kagame
General Muhoozi Kainerugaba ari mu bashyitsi bakomeye bazitabira irahira rya Perezida Paul Kagame nk’uko yamaze kubyemeza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa X, Gen. Muhoozi yavuze ko yishimiye kuba ari umwe mu bazitabira ibirori by’irahira ry’umukuru Paul Kagame uherutse kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu iri mbere.
Yagize ati “Nishimiye gutangaza ko nzasura murugo ha kabiri, ‘Rwanda’, vuba nditabira irahira rya Afande Kagame, bigomba kuba, ntabyo gushidikanya, ibirori bikomeye ku mugabane w’Afurika. Urukundo rugumeho.”
Nyuma y’ubwo butumwa yahise yongeraho ko afitiye urukundo u Rwanda kuko ari ubwoko bwe.
Ati “Urukundo nkunda u Rwanda ni ukubera ko ari ubwoko bwangye. Ndabakunda kandi Imana ibahe imigisha buri gihe.”
Gen. Muhoozi umuhungu w’imfura ya Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni akaba n’Umujyanama we mu by’agisirikare yemeje kuzitabira ibirori by’irahira rya Paul Kagame, mugihe mu minsi yashize Perezida Museveni we ubwe yaraherutse gushimira intsinzi ya mugenzi we uherutse gutorerwa kuyobora u Rwanda.
Ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda biteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, kuri Sitade Amahoro.
Ni ibirori kandi bitegerejwemo abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b’ibihugu abahagarariye ibihugu byabo, inshuti z’u Rwanda n’abandi.
Gen. Muhoozi ni umwe mu bagaragaje uruhare rwo guhoshya amakimbirane yari hagati y’igihugu cye n’u Rwanda byari byatumye abaturage ku mpande zombi batakigenderana kuko n’umupaka wa Uganda wari wafunzwe gusa kuri ubu inzira zisigaye ziri nyabagendwa.