Kamala Harris yatunguranye ashyiraho guverineri wa Minnesota, Tim Walz mugihe akomeje kwiyamamaza
Kamala Harris uherutse gushyirwaho na Perezida wa Amerika mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, yatunguranye ashyiraho Tim Walz nka guverineri mushya wa Minnesota mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo.
Ibi bikomeje guteza urujijo kubona abakandida babiri aribo Kamala Harris uri guhangana na Donald Trump kuyobora Amerika akomeje gushyiraho abayobozi mugihe nyamara bari mu gikorwa cyo kwiyamamaza ariko kandi Trump wanayoboye Amerika nawe aherutse gushyiraho no guhitamo visi perezida we, senateri wa Ohio, JD Vance.
Walz bwa mbere yiyamamaje mu mwaka 2006 muri kongere y’Akarere, aho yahigitse abo bari bahanganye bo mu ishyaka ry’aba repubulike
Mu mwaka wa 2018 yaje gutsindira umwanya w’ubu guverineri muri Minnesota, intsinzi yongeye kugira mu mwaka 2022. Ku buyobozi bwe, leta yabonye intsinzi ye yagize uruhare rukomeye mu nteko ishinga amategeko aho yagiye ikorwamo impinduka mu myaka yashize harimo ibyerekeye imirire, itegeko rihana abakoresha urumogi, ibyerekeye gukuramo inda ndetse no gukoresha imbunda.
Mbere yo kwinjira muri politiki, yabanje kuba umwarimu w’ishuri i Mankato, muri Leta ya Minnesota, aho yigishaga isomo rya ‘Geography’ mu kigo cy’amashuri yisumbuye. Yabaye kandi mu ngabo z’igihugu imyaka 24.