Ikipe y’Igihugu y’abagore muri Basketball yagiye kwipimira kuri Mali mu myitozo yo kwitegura ijonjora ry’igikombe cy’Isi 2026

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kanama 2024, ikipe y’igihugu nkuru y’abagore mu mukino w’intoki wa Basketball yaraye ihagurutse i Kigali, yerekeza i Bamako muri Mali, aho yagiye gukomereza imyiteguro y’amarushanwa yo kuzakina imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi 2026 iteganyijwe kubera i Kigali mu Rwanda.

Iyi kipe y’u Rwanda itozwa n’umutoza ukomoka muri Senegal Cheikh Sarr irateganya gukina n’ikipe ya Mali imikino ibiri ya gicuti.

Intego y’iyi mikino ya gicuti y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikaba iri mu rwego rwo gukomeza gukarishya no kwitegura birushijeho nk’ikipe izaba iri mu rugo mu guhatana mu ijonjora ry’imikino izayerekeza mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi kizaba mu mwaka 2026.

Ikipe y’igihugu nkuru y’abagore imaze iminsi iri kwitoreza hamwe, aho kuri ubu abakinnyi 12 b’intoranywa aribo berekereje i Bamako kuzakina imikino ya gicuti.

Ni abakinnyi barimo Assouma Uwizeye, Bella Murekatete, Chantal Kiyobe, Charlotte Umugwaneza, Destiney Philoxy, Hope Butera, Joyeuse Sifa Ineza, Nicole Urwibutso, Odille Tetero, Rosine Micomyiza, Sabine Mugeni, Sandra Kantore.

Umukino wa mbere wa gicuti na Mali, uteganyijwe kuba kuwa gatanu tariki 9 Kanama 2024. Ni mu gihe umukino wa kabiri wa gicuti uzaba, tariki 11 Kanama 2024 bizaba ari ku cyumweru.

Muri aya marushanwa yo mu ijonjora ry’imikino y’igikombe cy’Isi ‘2026 Women’s Basketball World Cup Pre-Qualifying Tournament’, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda rimwe na Great Britain, Argentine ndetse na Lebanon.

Mali igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n’u Rwanda, nayo uzitabira aya marushanwa ya ‘FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournament’, ikaba iherereye mu itsinda rya mbere (A) rizakinirwa muri Mexique, hamwe na Czech Republic, South Korea na Venezuela.

Imikino iteganyijwe kubera i Kigali muri Bk Arena guhera tariki 19-25 Kanama 2024, aho n’amatike kuri ubu yatangiye kugurishwa binyuze ku rubuga rwa Ticqet.rw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *