Hatangajwe imihanda yihariye izakoreshwa n’abashyitsi mu muhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame
Umujyi wa Kigali watangaje imwe mu mihanda yihariye izakoreshwa n’abashyitsi mu muhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame riteganyijwe kuri iki Cyumweru kuri sitade Amahoro i Remera.
Ni mugihe abakuru b’ibihugu n’abahagarariye ibihugu byabo bakomeje kugera i Kigali kwitabira ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame mu myaka itanu iri mbere.
Ni ibirori biteganyijwe kuba kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, kuri sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muhango uteganyijwe kuba mu gitondo uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu barenga 20 batandukanye, aho benshi muri bo ari abo ku mugabane w’Afurika.
Mu itangazo Umujyi wa Kigali washyize hanze watangaje ko hari imihanda yihariye yagenewe abashyitsi bazaba bitabiriye ibyo birori.
Umuhanda -Ikibuga Cy’indege mpuzamahanga cya Kigali – Giporoso – Chez Lando – Bk Arena – RDB – KCC – Sopetrade – Peyaje – Serena Hotel – University of Kigali – Minagri izaba ikoreshwa n’abashyitsi.
Ku bw’izo mpamvu abatwara ibinyabiziga basabwe gukoresha indi mihanda ariyo: Kanombe Military – Mu itunda – Kabeza – Niboye – Sonatube – Rwandex – Kanogo – Kinamba – Nyabugogo – mu Mujyi.
Indi mihanda ni ukurikira: Kuri 12 – Kigali Parents School – Bk Kimironko – Kibagabaga – Akabuga ka Nyarutarama – Kinamba – Nyabugogo – mu Mujyi.
Umuhanda wahawe kuzakoreshwa n’abatwara ibinyabiziga ni: Gahanga – Kicukiro – Gatenga – Rwandex – Kanogo – Kinamba – Nyabugogo – mu Mujyi.