Police Fc yegukanye igikombe kiruta ibindi ‘Super Cup’ itsinze APR Fc
Ikipe ya Police Fc yegukanye igikombe kiruta ibindi ‘Super Cup’ itsinze APR Fc kuri penaliti 6-5.
Ni umukino wari warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2024, kuri Kigali Pele Stadium ni bwo habaye umukino w’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda uhuza ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona n’iyegukanye igikombe cy’Amahoro mu mwaka w’imikino uba ushize.
APR Fc yegukanye shampiyona y’umwaka 2023/24, yahuye na Police Fc yatwaye igikombe cy’Amahoro bahuriye ku gikombe cya ‘Super Cup’ cyarangiye kibonye nyiracyo ariyo Police Fc.
Ni umukino wagaragayemo ihangana rikomeye ku mpande zombi, aho APR Fc yashakaga gutsinda ibinyujije ku bakinnyi bayo bakina ku mpande nka Mugisha Gilbert ariko igasanga ba myugariro ba Police Fc bahagaze neza mu kibuga.
Ibi ariko ni nako byagiye bigenda kuri Police Fc yanyuzagamo igasatira izamu rya Pavelh wa APR Fc, dore ko yashoboraga no kubona igitego ku munota wa 28 ariko umupira Kilongozi yari atsindishije umutwe, ukubita igiti cy’izamu uragaruka.
Igice cya mbere cyaranzwe no gushaka ibitego bikanga byarangiye amakipe yombi agiye kuruhuka nta n’imwe irebye mu izamu ry’indi.
Igice cya kabiri nacyo cyabaye gutyo, n’ubwo amakipe yagerageje gukora impinduka mu bakinnyi bayo aho nka Mamadou Sy wasimbuye Victor Mbaoma, na Richmond Lamptey wasimbuye Mugisha Gilbert.
Ni mugihe ku ruhande rwa Police Fc nayo yakoze impinduka ikuramo Djibrine Akuki wasimbuwe na Iradukunda Siméon ndetse na Richard Kilongozi wasimbuwe na Mugisha Didier.
Nyuma yaho hafi ku munota wa 86′ APR Fc yahise ikuramo Niyibizi Ramadan wasimbuwe na Tuyisenge Arsène.
Ku munota wa 90′ umutoza yahise akuramo Dushimimana Olivier amusimbuza Aliou Souané.
Ikipe y’Ingabo yatsindiwe kuri penaliti 6-5 nyuma y’uko Niyigena Clèment, Byiringiro Gilbert, Pavelh Ndzila, Mamadou Sy, Aliou Souné bazitsinze, maze Richmond Lamptey na Dauda Yussif bakazihusha.
Penaliti za Police FC zinjijwe neza na Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier, Bigirimana Abedi, Iradukunda Siméon, Ani Elijah na Nsabimana Eric, mu gihe Issa Yakubu yari yayihushije.
Ikipe ya mbere yahise ihabwa imidari ya zahahu, n’igikombe ndetse na miliyoni 10 Frw, mu gihe iya kabiri yahembwe miliyoni 5 Frw.