Perezidansi igiye gushyiraho umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria

Raporo ivuguruye ivuga ko ibiro by’umukuru w’igihugu cya Nigeria yategetse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri kiriya gihugu (NFF) na Minisiteri ya Siporo guhagarika ishyirwaho ry’umutoza mushya wa ‘Super Eagles’ igatangira kubyikurikiranira.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF) ntiriratangaza ku ishyirwaho ry’umutoza mukuru mushya wa ‘Super Eagles’ watwaye ibikombe bitatu Nyafurika.

Kuva umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Finidi George yakwegura, umuyobozi wa tekinike wa NFF, Augustin Eguavoen yashyizweho mu kuyobora ‘Super Eagles’ mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika mu 2025, aho iri mu itsinda rimwe n’ikipe y’igihugu ya Benin n’u Rwanda mu Kwezi gutaha kugeza ubwo yabonetse undi uhoraho.

Amakuru aturuka muri NFF yatangarijwe Complete Sports ati “Ishyirwaho ry’umutoza mushya wa ‘Super Eagles’ ubu rireba NFF na Minisiteri ya siporo.”

”Ubu Perezidansi niyo irimo kugenzura inzira zose kandi umuntu ashobora kwizera ko bazafata icyemezo gikwiye.”

“Ntabwo tuzi niba bizabazwa NFF cyangwa Minisiteri ya Siporo mbere yo kugira amahitamo ya nyuma.”

U Rwanda ruyoboye itsinda C n’amanota 7 aho iri mbere y’amakipe nka Afurika y’Epfo (7), Benin (7), Lesotho (5), Nigeria (3) na Zimbabwe ifite amanota (2).

Ni mugihe imikino izakomeza kuri uyu wa 7 Nzeri 2024, aho Nigeria izahura n’ikipe ya Benin.

Mugihe ikipe y’Igihugu ya Nigeria izongera guhura n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ tariki 10 Nzeri 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *