Perezida Kagame yashyizeho guverinoma nshya itagize impinduka nyinshi

Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, ryagaragaje abagize guverinoma nshya yashyizweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.

Ni Guverinoma nshya itagaragayemo impinduka nyinshi, dore ko abari basanzwemo aribo bayigarutsemo.

Impinduka nke zigaragara ni Dr Ngabitsinze Jean Chrisosthome wari Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda wasimbujwe Bwana Prudence Sebahizi na Munyangaju Aurore wari Minisitiri wa Siporo wasimbujwe Bwana Richard Nyirishema.

Richard Nyirishema yagizwe Minisitiri wa Siporo

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yari imaze iminsi idafite umuyobozi nyuma y’aho Jeane d’Arc Mujawamariya akuriwe mu nshingano, yahawe Amb. Christine Nkulikiyinka.

Mu bandi bayobozi bakuru bashyizweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bahindutse harimo umuyobozi mukuru w’urwego rw’imiyoborere RGB Usta Kayitesi wasimbujwe Dr. Doris Uwicyeza Picard.

Dr Doris Uwicyeza Picard yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, asimbuye Dr Usta Kaitesi.

Iyi Guverinoma igizwe n’aba Minisitiri 21 n’abanyamabanga ba Leta 9. Irimo abagore 10 n’abagabo 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *