CAF CL: Nyuma y’uko atsindiwe kuri penaliti, umutoza wa APR Fc yagize icyo ayivugaho

Darko Nović utoza APR FC, yavuze ko penaliti batsinzwe na Azam FC byatumye batakaza umukino, aho yavuze ko byatewe n’uburangare kuko hari ubundi buryo bwari gutuma idakorwa.

Ibi umutoza wa APR FC Dark Novic yabitangaje nyuma yo gutsindwa na Azam 1-0 kuri penaliti mu mukino ubanza wabereye muri Tanzania, gusa Dark yavuze ko umukino bakinnye warangiye bagiye gutegura neza umukino wo kwishyura uteganyijwe i Kigali.

Ati “Twakinnye n’imwe mu makipe akomeye muri Afurika, ntabwo yari yoroshye, twahushije amahirwe mu ntangiriro z’umukino kandi twaje hano gutsinda, iyo dutsinda kiriya gitego wenda tuba tuvuga ibindi ariko umukino urangiye ari 1-0 tugiye gusubira mu rugo turebe icyo twakora mu mukino wo kwishyura.”

Dark yagarutse kandi kuri penaliti batsinzwe ku ikosa Niyomugabo Claude yakoze ku munota wa 57, yavuze ko hari ubundi buryo bwo gukemura ikibazo kandi bworoshye kuruta gukora penaliti.

Ati “Badutsinze kuri penaliti njye ntabonye neza ndaza kubireba, ariko iyo urebye uko byari bimeze mbere ya penaliti, byashobokaga twari kubikemura mu buryo bworoshye.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko iyo penaliti yakozwe mu buryo bw’uburangare bw’abakinnyi be b’inyuma bitari gutuma ikorwa, gusa avuga ko ari ibintu agiye gukosora ku buryo yizeye adashidikanya ko azasezerera ikipe ya Azam Fc agakomeza mu kindi cyiciro cya marushanwa.

Ikipe ya APR Fc imaze imikino itandatu itazi uko intsinzi imeze ibintu byatangiye gushyira igitutu kuri uyu mutoza utaramara igihe Darko Novic.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama kuri Stade Amahoro.

APR FC yatsinzwe igitego 1-0 na Azam Fc yo muri Tanzania

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *