Basketball: Ikipe y’igihugu y’Abagore yatangiye itsinda mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’abagore yatsinze ikipe ya Lebanon amanota 80-62 mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi umukino wabereye muri BK Arena.

Ni umukino wafunguraga irushanwa aho abayobozi barimo Perezida wa FIBA, Anibal Manave na Minisitiri mushya wa Siporo Nyirishema Richard ari bo barifunguye ku mugaragaro.

U Rwanda rwatangiye neza umukino bamwe mu bakinnyi bagenda bitwara neza barimo Murekatete Bella na Hampton Keisha. Agace ka mbere karangiye ari amanota 24-17 ya Lebanon.

Mu gace ka kabiri Lebanon yagerageje kongera amanota ifashwa na Rebecca Akl, bakuramo ikinyuranyo cyose amakipe yombi anganya 31-31.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino na manota 45-36 ya Lebanon. U Rwanda rwakomerejeho no mu gace ka gatatu, Murekatete na Hampton batsinda cyane bityo ikinyuranyo kigera mu manota 15 (54-39).

Umukino warangiye u Rwanda rwatsinze Liban amanota 80-62 rutangira neza iri rushanwa.

Umukino wa kabiri u Rwanda ruzakina na Argentine ku wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024 saa Mbiri muri BK Arena.

Bella Murekatete watsinze amanota menshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *