Barack Obama yongeye kugaragaza ko ashyigikiye Kamala Harris kuyobora Amerika

Mu nama y’Abademokarate yateranye ku munsi w’ejo hashize mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois muri Amerika, Barack Obama wahoze ari Perezida wa Amerika yacyeje Kamala Harris yongera gushima ubushobozi bwe.

Muri iyi nama, Barack Obama wari perezida w’Amerika ubwo yari afashe ijambo, yavuze ko nta cyiza nko kubona umuntu ushoboye nka Harris byongeyeho kuba ari Umugore bikaba bishimishije.

Ni mu gihe ubwo Biden yatangazaga ko umwanya wo guhagararira ishyaka ry’Abademokarate yawuhariye Kamala, Obama nabwo yashimye icyo cyemezo, avuga ko amushyigikiye.

Mu gihe inama rukokoma y’Abademocrate yarimo iba, polisi yo mu mujyi wa Chicago yari yakajije umutekano. Hirya no hino hagaragaraga abapolisi bafite ibikoresho byabugenewe byose biteguye guhosha imyigaragambyo.

Ni nyuma y’imyigaragambo y’abashyigikiye Palestina yabaye ku munsi wa mbere abigaragambya bagasenya urukuta rw’abacunga umutekano kugeza igihe polisi ibasohoreye abagera kuri 13 batabwa muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *