CAF CL: APR FC yatanze ubwasisi kugira ngo umufana azaze kuyishyigikira mu gusezerera Azam Fc kuri Stade Amahoro

Ikipe ya APR Fc yitegura gukina umukino wo kwishyura wa champions league n’ikipe ya Azam Fc yo muri Tanzania yashyize hanze ibiciro byo kuri uwo mukino.

Ni umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera kuri sitade Amahoro yavuguruwe yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024, guhera ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa (15h00).

Umukino wa mbere wahuje aya makipe yombi yarangiye ikipe ya Azam Fc itsinze APR Fc igitego 1-0, ni igitego cyatsinzwe kuri penaliti.

Ikipe ya APR Fc yashyize hanze ibiciro by’uyu mukino uzaba utoroshye ku mpande zombi. Aho itike y’amake (hejuru) yashyizwe ku mafaranga igihumbi (1000Frw), naho munsi igashyirwa ku mafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw), VIP (10000 Frw), VVIP ishyirwa ku mafaranga ibihumbi 30, (30000 Frw) Imyanya y’abayobozi ihagaze (300000 Frw) naho iyisumbuyeho yashyizwe ku bihumbi 900 Frw.

Ni uburyo bukoreshwa ugura itike yawe ukanze *939# ugakurikiza amabwiriza.

Ikipe ya APR Fc yiteguye gutanga ibyo ifite byose igasezerera Azam Fc muri iy’imikino Nyafurika ndetse igashimisha n’abakunzi bayo by’umwihariko dore idaheruka n’intsinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *