Ikibazo cya moteri cyatumye umukino wa Rayon Sports na Amagaju uhindurirwa amasaha

Rwanda Premier League yamenyesheje amakipe arimo Rayon Sports, Gasogi United, Marines n’Amagaju ko imikino yabo yagombaga kubera kuri Kigali Pele Stadium yahinduriwe amasaha yigizwa imbere, kubera icyibazo cya Moteri idafite ubushobozi bwo gutanga urumuri ruhagije.

Ku mugoroba wo kuri uyu wagatatu tariki 21 Kanama nibwo Umujyi wa Kigali waraye wandikiye FERWAFA uyimenyesha ko nta mikino yemerewe kubera kuri Kigali Pele Stadium mu masaha ya nijoro kuko nta rumuri ruhagije ruhari.

Uyu munsi tariki 22 Kanama Rwanda Premier Legue yamenyesheje ikipe ya Gasogi United na Marines ko umukino wabo uzakinwa Saa 12h30 mugihe umukino wa Rayon Sports uzakinwa Saa 15h00.

Ibi bibaye nyuma yaho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024 ikipe ya Rayon Sports yagombaga kwakira Amagaju mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona Saa kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Rayon Sports na Amagaju wahinduriwe amasaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *