Perezida Kagame yanenze ibura rya moteri icanira amatara Kigali Pele Stadium

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yatanze igitekerezo ku rukuta rwa X iyahoze ari Twitter anenga Umujyi wa Kigali uvuga ko moteri isanzwe iri kuri Kigali Pelé Stadium idashobora gutanga urumiri ruhagije muri stade.

Ni nyuma y’uko umujyi wa Kigali utangaje ko nta mikino yemerewe kongera kubera kuri Kigali Pele Stadium mu masaha ya nijoro mugihe kingana n’amezi atatu yose, bitewe n’uko Moteri ihari idashobora gucana amatara yose, byatumye imikino y’umunsi wa Kabiri wa Shampiyona, Rwanda Premier League yari iteganyijwe kubera kuri iki kibuga ihindurirwa amasaha.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo X batangiye gutanga ibitekerezo banenga Umujyi wa Kigali kumva ko nta moteri ifite ubushobozi bwo gucanira urumuri ruhagije kuri Kigali Pele Stadium.

Abinyujije ku rukuta rwa X (Twitter) ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Kanama 2024, Perezida Kagame yasubije anenga umujyi wa Kigali wanditse uvuga ko icyo kibazo kiri gushakirwa umuti urambye, harimo no kuba haratumijwe Moteri nshya, avuga ko kitagombaga no kuba cyarabaye.

Ati” Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose”.

Tariki 22 Kanama nibwo umujyi wa Kagali wandikiye FERWAFA uyimenyesha ko nta mikino yemerewe kubera kuri Kigali Pele mu masaha ya n’ijoro.

Byatumye umukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona wagombaga guhuza Rayon Sports n’Amagaju ku wa 23 Kanama kuri iyi stade saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, uhindurirwa amasaha ushyirwa saa cyenda, z’amanywa.

Kigali Pele Stadium iheruka kuvururwa ntifite moteri ibasha gucanira urumuri mu bikorwa byose bihabera mu ijoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *