Sandrine Isheja wamamaye kuri Kiss FM yagizwe umuyobozi mukuru wungirije muri RBA

Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine wamenyekanye mu bitangamakuru bitandukanye by’umwihariko kuri Radio Kiss FM, yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Ni inshingano yahawe nk’uko bikubiye mu byemezo by’Inama y’abaminisitiri byasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024 yayobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Ibi bivuze ko Madame Sandrine Isheja agiye kuba umwungiriza wa Cléophas Barore usanzwe ari umuyobozi w’iki kigo, inshingano nawe yashyizweho mu kwezi ku Ukuboza umwaka 2023.

Mu bindi byemezo byatangajwe n’uko uwari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Niyonkuru Zephanie yakuwe kuri uwo mwanya.

Ni mugihe abandi bahawe imirimo barimo Munezero Clarisse yagizwe Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi, Antoine Marie Kajangwe agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda naho Cyiza Béatrice yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Soma ibindi byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *