Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze ingengabihe y’umwaka 2024-2025

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ingengabihe izagenderwaho y’umwaka w’amashuri 2024-2025, aho igihembwe cya mbere kizatangira tariki 9 Nzeri 2024.

Ni igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri kizarangira tariki 20 Ukuboza 2024.

Naho igihembwe cya kabiri kikazatangira tariki 6 Mutarama 2025 kugeza tariki 04 Mata 2025.

Igihembwe cya gatatu kizatangira tariki 21 Mata 2025, kugeza tariki 27 Kamena 2025.

Minisiteri y’Uburezi kandi yatangaje ingengabihe y’ibizamini bya Leta.

Ibizamini ngiro bisoza amashuri yisumbuye bizatangira tariki 19 Gicurasi kugeza tariki 6 Kamena 2025.

Ibizamini bisoza amashuri abanza bizatangira tariki 30 Kamena – 3 Nyakanga 2025.

Ibizamini byanditse bisoza amashuri yisumbuye (ibyiciro byombi) bizatangira tariki 9-18 Nyakanga – 2025.

Minisiteri y’Uburezi itangaje iyi ngengabihe mugihe kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kanama 2024, aribwo izashyira hanze amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta umwaka 2023-2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *