Manishimwe Djabel agiye gukinira ku mugabane wa Aziya

Umukinnyi ukina hagati Manishimwe Djabel yasinye muri Naft Alwasat SC yo muri Iraq ikina mu cyiciro cya mbere mu masezereno y’umwaka umwe.

Djabel wamaze gutandukana na Al-Quwa Al-Jawiya nayo yo muri Iraq yari amazemo amezi igice cy’umwaka.

Ikipe ya Naft Alwasat SC yashimye Djabel, ni nyuma yo kumubenguka muri Iraq mu ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya yafashije kuza ku mwanya wa kabiri umwaka ushize, ubu ikaba yamaze ku muha amasezerano y’umwaka umwe.

Agiye gukina muri shampiyona imwe na Usengimana Faustin werekeje muri Al Masafi FC na Buregeya Prince wa Al-Nasiriya zose zikina mu cyiciro cya kabiri muri Iraq.

Manishimwe Djabel yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC ndetse na Mukura VS yavuyemo yerekeza muri Iraq.

Manishimwe Djabel yabonye ikipe yo ku mugabane wa Aziya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *