Anita Pendo wakoreraga ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ‘RBA’ yasezeye

Umunyamakuru akaba n’umushyushya rugamba Anita Pendo yasezeye kuri RBA yaramaze imyaka igera ku icumi ari umukozi wayo.

Ni amakuru Anita Pendo yahamirije DomaNews, avuga ko yamaze gusezerera ku kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ‘RBA’ gusa yirinda byinshi abivugaho.

Ati “Yego nibyo, namaze gusezera, ntabwo nk’iri umunyamakuru wa RBA.”

Anita Pendo yaramaze imyaka igera mu icumi akorera mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ‘RBA’.

Anita Pendo yamenyekanye ubwo yatangiye gukorera kuri Radio ya Magic FM, yibandaga cyane ku gisate cy’imyidagaduro mu mwaka 2014.

Ni ikiganiro cyabimburiraga ibindi kuri iyo Radio, mu gitondo cyitwaga ‘Magic Morning’ arikumwe na Murindwa Augustin nawe utakihabarizwa.

Sibyo gusa kuko yaje no kujya akora ibiganiro by’imyidagaduro kuri Television y’igihugu, mu kiganiro cyitwa Friday Show, aho yafatanyaga na mugenzi we Gitego.

Uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ko n’ubwo yasezeye adasezeye itangazamakuru.

Hari amakuru avuga ko Anita Pendo ashobora guhabwa akazi kuri Kiss FM, iherutse gutakaza Sandrine Isheja wayikoreraga akaba yarahawe inshingano zo gukorera muri RBA nk’umuyobozi wungirije w’iki kigo.

Anita Pendo yamaze gusezera kuri RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *