Uwari umunyamabanga w’ikipe ya Rayon Sports yeguye kuri uyu mwanya

Namenye Patrick wari umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports yamaze kumenyesha ubuyobozi bw’iyikipe ko nyuma y’iminsi 30 atazaba akiri mu nshingano.

Ni mugihe yari asigaje ukwezi kumwe kwa 9 ngo manda yatorewe irangira, cyane ko amatora muri Rayon Sports ateganyijwe mu kwezi kwa 10, byumvikana ko atazongera kwiyamamariza iy’imirimo.

Namenye yagiye agarukwaho n’abakunzi ba Rayon Sports mu gihe yari mu bashinzwe igura ry’abakinnyi muri iy’ikipe, bavuga ko azana abakinnyi badashoboye kugeza ubwo yaje gukurwa mu bashinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya Rayon Sports.

Mu munsi ishize nibwo (Daf w’Association) Adrien Nkubana yari yatangaje ko yeguye, ariko aza kwisubiraho yemera kuba asubiye mu kazi.

Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kugaragaza ko batishimiye ubuyobozi buriho muri iy’ikipe bitewe no kuba mu myaka 4 bamaze ntagikombe cya shampiyona bigeze batwara.

Kurundi ruhande Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele nawe amakuru ahari ni uko yamaze gutangaza ko atazongera kwiyamamariza kuyobora iy’ikipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *