Eric yaheze mu muferege agiye gukuramo bateri ya telefone y’umuturage

Umusore witwa Dukuzumuremyi Eric uri mu kigero cy’imyaka 25 usanzwe ucuruza isambusa mu Mujyi wa Rwamagana yaheze mu muferege nyuma yo kwinjiramo agiye gushakishamo bateri ya telefone yari yatawemo n’umuturage.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2024 ahagana mu masaha y’igitondo, aho musore witwa yari yemerewe ko ari buhabwe amafaranga angana n’amafaranga 500.

Byasabye ko Polisi y’igihugu ihagera igasenya uyu muferege kugira ngo iramire ubuzima bw’uyu musore, niko kumukuramo akiri muzima nyuma y’isaha n’igice.

Eric yari yaheze mu muferege agiye gushaka bateri ya telefone
Ku bw’amahirwe basanze Eric akiri muzima
Byasabye ko Polisi y’Igihugu ihagoboka kugira ngo itabare uyu musore

Inkuru turacyayikurikirana…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *