Umunyamiderikazi Paulina Lerch yishwe arashwe n’umukunzi we
Umunyamiderikazi w’icyamamare wamamaye kuri television yasanzwe yarashwe n’umukunzi we mu rugo aho bari batuye mbere y’uko uyu musore bamusangana imbunda.
Bivugwa ko umurambo wa nyakwigendera Paulina Lerch w’imyaka 33 watahuwe nyuma y’uko umuryango we warumaze icyumweru cyose batamuca iryera bagatangira kumubaririza.
Paulina Lerch ni umwe mu bakobwa bakomoka mu gihugu cya Polonye bari bamaze kubaka izina mu bijyanye no kumurika imideri.
Ku cyumweru, tariki ya 1 Nzeri, Polisi ikeka ko umugabo we Sławomir w’imyaka 47 yamurashe nawe agahitamo kwiyahura mu rugo rwabo aho bari batuye hafi y’Umujyi wa Poznan, muri Polonye.
Bivugwa ko Sławomir yasanzwe aryamye iruhande rw’umugore we Lerch afite ibikomere by’amasasu ku mubiri we.
Ubwo inzego zishinzwe umutekano zahageraga zasanze inzu ifunze, barwanye no gufungura inyubako bakigeramo imbere, ku mirambo bahasanze ubwoko bw’imbunda ya revolver iruhande rwabo.
Muri Mata na Gicurasi uyu mwaka, Sławomir yari yafunzwe akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge ubwo yabitanwaga hamwe n’abandi bantu 30, ni nyuma yo gufatanwa ibiro 60 by’ibiyobyabwenge basanganwe bubiko bwabo. Yari yarekuwe by’agateganyo mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka.
Ubukwe bwa Lerch na Sławomir babugize ubwiru kuko ntibashatse ko hari ababwitabira.
N’ubwo aba bombi bamaze kwitaba Imana, ntiharamenyekana amakuru mpamo yerekeye gupfa kwabo, nimba Paulina ari ukwicwa cyangwa ari ukwiyahura kwabo bombi.
Umuryango wa Paulina wavuze ko hari hashize icyumweru kirenga nta makuru y’umwana wabo baherukaga mbere y’uko umurambo we uboneka. Bityo bahise bahamagara inzego zibishinzwe kubera impungenge y’imibereho ye.
Amakuru ahari ni uko iperereza rigendanye n’iraswa ryahise ritangira gukorwa.