Cristiano Ronaldo yaciye agahigo ku mbuga nkoranyambaga

Kizigenza muri ruhago, yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere urengeje abantu miliyari bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu bamukurikira harimo abantu miliyoni 639 kuri Instagram, miliyoni 170 kuri Facebook, miliyoni 113 ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter, n’abantu barenga miliyoni 60 n’igice bamaze gukora subscribe kuri YouTube.

Ni agahigo yaciye nyuma yo gushinga urubuga rwa YouTube, agahita agira abamukurikira barenga miliyoni mugihe kitarenze isaha imwe n’iminota 30, ibi byahise bituma yongera guca agahigo, no gukomeza kwigwizaho abantu.

Uyu mugabo wagize iginduro biturutse ku guconga ruhago, yahise ashimira abamukurikira abinyujije kuri izo mbuga nkoranyambaga ze.

Cristiano Ronaldo ukomoka muri Portugal, yavuze ko ari inzozi yakabije gukora amateka yo kugira uyu mubare.

Yavuze ko byose yabigezeho abikesha urukundo rw’abamukunda no kumwizera byose biturutse ku mupira w’amaguru.

Ronaldo avuga ko kuva mu mihanda ya Madeira (agace yavukiye) kugeza ku Isi yose, yahoze akinira umuryango we n’abakunzi be.

Ati “Kuva mu mihanda ya Madeira kugeza ku Isi yose, nahoze nkinira umuryango we namwe, none kuri ubu namaze kuzuza miliyari y’abankurikira ku mbuga nkoranyambaga ku bwanyu.”

“Mwabanye nanjye mu ntambwe zose, yaba ubwo nabaga ndi hejuru cyangwa ndi hasi, urugendo rwabaye urugendo, mwanyeretse kutahagarara mu kwesa umuhigo.”

“Ndabashimiye cyane kuba mwaranyizeye, ubufasha bwanyu, no kuba mu buzima bwanjye, ibyiza na n’ubu ntibiraba, tuzakomeza dusunike, dutsinda, dukorane amateka hamwe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *