Perezida Kagame yashimiye Nsengimana Joseph warahiriye kuba Minisitiri w’Uburezi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, muri Village Urugwiro habereye umuhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri w’Uburezi mushya, Nsengimana Joseph. Perezida Kagame amushimira avuga ko indahiro ye ari igihamya cy’uko yemeye izi nshingano nshya yahawe.

Ati “Mu magambo make, kurahira bivuze ko wemeye kandi witeguye gukorera Igihugu muri izi nshingano zigendanye n’ibireba uburezi bw’Igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yavuze ko uburezi bw’u Rwanda bumaze gutera imbere n’ubwo hari ibitaragerwaho. Ati “Uburezi bwacu rero bumaze gutera intambwe, ubusanzwe ariko ntabwo buragera aho twifuza cyangwa se bushimishije bitewe n’ibyo tubona hirya no hino.” aha nasabye Minisitiri mushya kuzagira ubufatanye ngo kuko Uburezi atari inshingano zisaba ubufatanye n’uruhare rwa benshi.

Perezida Kagame yashimiye Nsengimana Joseph warahiriye kuba Minisitiri w’Uburezi

Nsengimana yashyizwe muri izi nshingano ku wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024 asimbuye Twagirayezu Gaspard wagizwe Umuyobozi ushinzwe ibyo Isanzure.

Mbere y’uko agirwa Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yari Umuyobozi wa Mastercard Foundation ishami rishinzwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *