Uwayezu Jean Fidèle wayoboraga Rayon Sports yeguye

Uwayezu Jean Fidèle wayoboraga Rayon Sports yeguye ku nshingano ze kubera uburwayi.

Mu itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports, zemeje aya makuru ko Uwayezu Jean Fidele yamaze kwegura kuri izi nshingano.

Amakuru ahari ni uko Fidele yanditse ibaruwa yegura ndetse kuri hakaba hagiye gukurikizwa inzira ziteganywa n’amategeko mu gushaka umusimbura we.

Mu minsi yashize hari amakuru yavugaga ko Uwayezu Jean Fidele yari yatangaje ko atazongera kwiyamamariza inshingano zo kuyobora ikipe ya Rayon Sports gusa ni amakuru yaje guhinyuzwa n’umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports Ngabo Robben.

Uwayezu Jean Fidele yeguye nyamara Manda ye muri Rayon Sports yari buzarangira mu Kwakira 2024 ari nabwo hari kuzaba andi matora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *