Zambia: Umugaba Mukuru w’ingabo Sitali Dennis Alibuzwi yasimbujwe

Kuwa Kane, tariki 12 Nzeri 2024, Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu, amusimbuza uwari umwungirije.

“Perezida Hakainde Hichilema yashyize mu bikorwa ibiteganywa mu ngingo ya 91 (1) y’Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Zambia ryatowe atongera amasezerano yo gushyiraho Lt. Gen. Sitali Dennis Alibuzwi nk’Umugaba Mukuru w’ingabo za Zambia. 

Perezida arashimira umugaba w’ingabo ucyuye igihe ku mwuga we wihariye mu gisirikare cya Zambia kandi amwifuriza imigisha y’Imana mu gihe agitegereje koherezwa mu mirimo ya dipolomasi, “ibi bikaba byavugiwe mu murwa mukuru Lusaka n’Ushinzwe itumanaho muri Perezidansi, Clayson Hamasaka.

Kuri uwo munsi, Hichilema yarahije Maj. Gen. Geoffrey Zyeele muri perezidansi i Lusaka, aho Hamasaka yongeraho ko gushyirwaho no kuzamurwa mu ntera byari mu kubahiriza ibiteganywa mu ngingo ya 165 (1) y’Itegeko rigenga ingabo, igika cya 106 cy’amategeko ya Zambia no mu ngingo ya 91 (1) y’Itegeko Nshinga ry’igihugu.

Hamasaka akomeza agira ati: “Kuva ubwo Perezida yashyizeho Maj. Gen. Geoffrey Zyeele nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Zambia, ahita amuzamura ku ipeti rya Lt. General mu Ngabo za Zambia”.

Yavuze ko Hichilema yashyizeho kandi Brig. Gen. Luswepo Sinyinza nk’Umugaba wungirije w’Ingabo kandi amuzamura mu ntera ku ipeti rya Major General.

Hamasaka yagize ati: “Gushyirwaho no kuzamurwa mu ntera ni ugukurikiza ibiteganywa mu ngingo ya 91 (1) n’ingingo ya 92 (2) (e) y’Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Zambia.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *