Visi Perezida wa Afurika y’Epfo yaguye igihumure ubwo yavugaga ijambo mu giterane

Paul Mashatile usanzwe ari Visi Perezida wa Afurika y’Epfo yaguye ubwo yagezaga ijambo ku giterane cyo kwibuka itangizwa ry’umuyobozi gakondo waho, i Tzaneen, mu Ntara ya Limpopo, mu birometero 412 (mu bilometero 256) mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Johannensburg.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, Paul Mashatile, ameze neza nyuma yo guhangana n’ubushyuhe ubwo yavugaga ijambo nk’uko umuyobozi w’intara ya Limpopo yabitangarije SABC.

Minisitiri w’intebe w’intara ya Limpopo, Phophi Ramathuba, n’umuganga w’ubuvuzi, babwiye itangazamakuru ko Mashatile atari mu kaga nyuma yo guhangana n’ubushyuhe bukabije agana ku musozo w’ijambo rye bikarangira arabye akitura hasi.

Ramathuba ati: “Visi perezida ameze neza, ari kumwe n’itsinda rye ry’ubuvuzi. Nari kumwe nabo, ameze neza kandi nta mpamvu yo guhangayika.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *