RDC ikomeje kwitambika gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner, biravugwa ko yateye utwatsi gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR, nyuma yaho abakuriye ubutasi bw’u Rwanda, Congo na Angola babiganiriye.

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri ni bwo uriya mukuru wa dipolomasi ya Congo yari yahuriye na bagenzi be b’u Rwanda na Angola i Luanda, mu nama yigiraga hamwe icyakorwa mu gukemura amakimbirane umwuka mubi umaze igihe hagati ya Kigali na Luanda.

Inama ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga yo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yabaye nyuma y’iyo abakuriye inzego z’ubutasi bahuriyemo i Rubavu hagati y’itariki ya 29 n’iya 30 Kanama.

Gahunda yo gusenya umutwe witwaje intwaro wa FDLR iri mu ngingo zimaze igihe ziganirwaho, ndetse amakuru avuga ko abakuru b’ubutasi bamaze kwemeranya uko RDC, u Rwanda na Angola bazafatanya gusenya uyu mutwe.

Raporo y’uko gahunda yo gusenya FDLR iteye yanashyikirijwe ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga; gusa amakuru avuga ko Kinshasa yayiteye utwatsi.

Kugeza ubu nta myanzuro y’ibyo ba Minisitiri b’Ububanyi banzuriye i Luanda irajya hanze.

Amakuru aturuka i Luanda icyakora avuga ko “Minisitiri Thérèse Wagner yateye utwatsi gahunda yo gusenya FDLR ndetse n’iyo kuvana muri Congo ingabo z’u Rwanda, mu gihe yari yaremejejwe n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare ubwo bari i Rubavu ku wa 29 no ku wa 30 Kanama”.

Minisitiri Wagner kandi ngo yamaganiye kure ibyo kuba igihugu cye cyajya mu mishyikirano n’umutwe wa M23.

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu Kinshasa yahisemo gutera utwatsi gahunda yo gusenya FDLR; umutwe Leta y’u Rwanda yakunze kugaragaza nk’intandaro y’umwuka mubi uri hagati yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Raporo zitandukanye z’impuguke za Loni zemeza ko FDLR ifatanya na FARD mu ntambara Igisirikare cya Congo gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Abakurikiranira hafi ibyo muri Congo kandi bemeza ko uyu mutwe ushyigikiwe n’abasirikare bakuru muri iki gihugu, by’umwihariko Général-Major Peter Nkuba Cirimwami uyobora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ibyo bafata nk’imbogamizi muri gahunda yo kuwusenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *