Shakira yavuye ku rubyiniro igitaraganya nyuma yo kubona abafana be barimo kwifatira amashusho y’ubwambure bwe-Video

Umuhanzikazi Shakira ukomoka muri Colombia yatunguye no kujya ku rubyiniro abafana be bagatangira kwifatira amashusho y’ubwambure bwe.

Uyu muhanzi wari witegeye hejuru, ku rubyiniro yambaye agakanzu kagufi, yarimo abyina indirimbo yitwa ‘Soltera’ mu birori bya LIV Miami.

Shakira w’imyaka 47 ubwo yatangiraga kubyinisha umubyimba w’inyuma ari hejuru y’abafana, bamwe batangiye kwifatira ishusho ry”ubusa bwe.

Ni ibintu wabonaga byahise bitangira kumugora ari nako amanura iyo kanzu, ubwa mbere abwira uwaruri munsi ye, amubwira ko atari byiza kumufata amashusho munsi y’imyambaro ye.

Bidatinze nk’uko bigaragara mu mashusho Shakira byahise bimwanga munda, ahita yururuka urubyiniro igitaraganya.

Reba amashusho ukanze hano 👇🏾 https://x.com/AdalbertoLlinas/status/1835346546981765254?t=-SiXBjz8CA5mNbSEHmgStw&s=19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *