RIB yerekanye agatsiko k’abantu 6 bakoze ubujura bw’imodoka
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, rwerekanye agatsiko k’abantu batandatu bakoze ubujura bw’imodoka mu Rwanda bakoresheje uburyo bw’amanyanga.
Ni nyuma y’uko uru Rwego rugiye rwakira ibirego bitandukanye by’ubujura bw’imodoka.
Imodoka enye muzo bafatanywe aba basore zafatiwe mu Turere twa Nyamagabe, Kayonza na Gicumbi, zahise zasubijwe ba nyirazo.
Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, gukora no gukoresha ibyangombwa bihimbano no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
RIB ba nyiri imodoka bari bibye bahise bazisubizwa.
RIB yavuze ko ibijyanye n’ubujura n’andi manyanga yose akorwa bidateze kuzababarirwa na gato.