Umutoza Mikel Arteta yavuze ku mvune ya kapiteni we Martin Ødegaard

Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta yavuze kuri kapiteni we uherutse kuvunikira mu ikipe y’igihugu ya Norvege mu mikino ya UEFA Nations League, mbere y’uko bakina umukino wa mbere wa Champions League.

Martin Ødegaard aherutse kugira imvune yo ku kirenge amagufa akavunika, ibyo bita (Ligament in the ankle). Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta yavuzeko atazi igihe cyanyacyo azagarukira gusa bagomba kumubura igihe gito.

Arteta yagize ati ”Ntago natanga igihe cyanyacyo azagarukira, kuko ntago ndi umuganga, ni ibintu tutaramenya neza gusa tugomba kumuburaho igihe gito, ndatekereza nta kwezi kurimo, reka dutegereze.”

Ikipe ya Arsenal ifite umukino wa UEFA Champions League kuri uyu wa kane tariki 19 Nzeri 2024, aho bagomba kwerekeza mu gihugu cy’Ubutaliya gukina na Atalanta.

Nyuma ya Champions League bazajya ku kibuga cya Manchester City, muri shampiyona y’Ubwongereza, aho iyi mikino yose ikomeye badafite kapiteni Martin Ødegaard.

Mu mukino wa shampiyona y’Ubwongereza baheruka n’ubundi badafite kapiteni wabo, Arsenal yegukanye intsinzi y’igitego 1-0 itsinze Tottenham Hotspur.

Imvune Martin Ødegaard yagiriye mu ikipe y’igihugu
Martin Ødegaard ni umukinnyi ufatiye runini ikipe ya Arsenal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *