Igihombo gikomeye kuri Man City mbere yo guhura na Arsenal muri shampiyona

Kizigenza akaba umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City, Kevin De Bruyne yamaze kugera imvune idashobora kuzamwemerera gukina umukino ukomeye wa shampiyona na Arsenal Fc mpera za wikendi.

Uyu mukinnyi ukomoka mu Bubiligi yasohotse mu kibuga ubwo ikipe ye yakinaga umukino wa Champions League tariki 18 Nzeri 2024, ubwo bakinaga na Inter Milan.

Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, gusa ku munota wa 46 Kapiteni Kevin De Bruyne, yasohotse mukibuga asimburwa n’Umudage Ilkay Gundogan, kubera ikibazo cy’imvune yari agize.

Ibi bibaye mu gihe ku cyumweru tariki 22 nzeri 2024, bafite umukino ukomeye bazakiramo ikipe ya Arsenal, bamaze igihe bahanganye muri shampiyona.

De Bruyne ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Man City, kuko usibye kuba ari Kapiteni w’iyikipe , asanzwe afasha mu gutanga imipira ivamo ibitego ndetse no kuyobora umukino wa Manchester City.

Ku ruhande rwa Arsenal nabo ntago bafite kapiteni wabo Martin Ødegaard, kuko yavunikiye mu mikino ya UEFA Nations League, umutoza wa Arsenal Mikel Arteta aherutse gutangaza ko bagomba ku mubura igihe gitoya.

Mu mikino ibiri iheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona ishize, ikipe ya Arsenal niyo y’itwaye neza kuko yatsinze umukino umwe banganya undi.

Kevin De Bruyne yagize imvune itamwemerera gukina umukino na Arsenal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *