KNC yahishuye akayabo ikipe ye ya Gasogi united ihagaze

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy’akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu igezeho.

Mu kiganiro yahaye Television y’igihugu, Perezida wa Gasogi united KNC yavuze ko ikipe ye ihagaze miliyoni 3$ ni ukuvuga arenga miliyari enye y’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Agaciro ka Gasogi united kari muri miliyoni 3 z’Amadorali y’Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari enye uyabariye mu mafaranga y’u Rwanda, kuri uyu munsi.”

Ikipe ya Gasogi united umwaka ushize w’imikino yagarukiye ku mwanya wa gatatu, aho yabashije kwitwara neza mu mukino ya shampiyona.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, ikipe ya Gasogi united irakira Rayon Sports mu mukino wa Kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ni umukino uteganyijwe kubera kuri stade Amahoro guhera ku isaha ya Saa Moya z’umugoroba 19h00′.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *