Perezida Kagame yashyizeho abasenateri 4 bashya

Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, rivuga ko ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo ya 80; none ku wa 23 Nzeri 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Abasenateri aribo; Bwana Francois Xavier Kalinda, Madamu Bibiane Gahamanyi Mbaye, Madamu Usta Kaitesi, Madamu Solina Nyirahabimana.

Dr Ngarambe François Xavier wari usanzwe ari Perezida wa Sena y’u Rwanda ni we wenyine mu bari bayisanzwemo wongewe kugirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu.

Abandi yashyizeho barimo Nyirahabimana Solina wahoze ari Umunyamabanga wa leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko na Dr Uster Kayitesi wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB).

Undi ni Bibiane Gahamanyi wari Umuyobozi w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ababyeyi ritanga serivisi z’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro (IPPF).

Abasenateri bashyizweho n’Umukuru w’Igihugu biyongera kuri 12 baheruka gutorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu.

Abo barimo Amb. Rugira Amandin wigeze guhagararira u Rwanda mu bihugu by’u Bubiligi, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Congo-Brazzaville, Malawi na Zambia na Nyinawamwiza Laetetia wabaye Umuyobozi wa Kokeji ya Kaminuza y’u Rwanda y’Ubuhinzi n’Ubworozi (CAVEM), yagize amajwi 246 angana na 73%.

Usibye aba basenateri babiri bo mu ntara y’Amajyaruguru, intara z’amajyepfo, Uburasirazuba n’Uburengerazuba zabonye abasenateri batatu bazihagararira.

Mu majyepfo hatowe Umuhire Adrie wagize amajwi 300 angana na 70.42%. Uri mu basenateri barangije manda yatoranwe na Uwera Pelagie na we wari mu basenateri basoje manda cyo kimwe na Cyitatire Sosthène wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Sena y’u Rwanda.

Mu burasirazuba hatowe Bideri John Bonds wari usanzwe ari umwe mu bagize Sena kuva muri 2019, Dr Alvera Mukabaramba wari usanzwe ari-Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda ushinzwe Imari n’Abakozi na Nsengiyumva Fulgence wari usanzwe ari Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda.

Ni mu gihe mu Burengerazuba hatowe Mureshyankwano Marie Rose, Havugimana Emmanuel na Prof Niyomugabo Cyprien bose bari mu basenateri basoje manda, na ho mu mujyi wa Kigali hatorwa Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi-Perezida wa Sena.

Hatowe kandi Ngarambe Telesphore na Uwimbabazi Penine nk’abasenateri bahagarariye amashuri makuru na Kaminuza.

Sena ifite inshingano zo kugenzura ibikorwa bya guverinoma no kugenzura ishyirwa mu bikorwa by’amahame remezo.

Muri ayo harimo ihame ryo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya no kurandura Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose, kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Irindi hame ni iryo kurandura burundu amacakubiri cyangwa se ivangura aho ryaba rishingiye aho ari ho hose no gushyira imbere ubumbwe bw’Abanyarwanda.

Hari ihame ryo gukemura ibibazo buri gihe biciye mu biganiro no mu bwumvikane, irigendanye no guharanira leta ishingiye ku mategeko no kuri demokarasi, guharanira leta ishingiye ku mibereho myiza y’abaturage.

Hari kandi izindi nshingano zihariye nko kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi bamwe bo mu nzego za leta iyo bamaze gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri banyuzwa hano kugira ngo baganirizwe bumve inshingano bagiye kujyamo.

Indi nshingano yihariye ni iyo kumenya, kugenzura no gutora amategeko. Sena ifite n’inshingano yo guha ibitekerezo Umutwe w’Abadepite ku mushinga w’ingengo y’imari ya leta, mbere y’uko ritorwa burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *