Umufaransa Raphaël Varane yahagaritse gukina ruhago

Myugariro w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa Raphaël Varane wakiniye amakipe atandukanye arimo Real Madrid, Manchester United n’ikipe ya Como yo mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani, yatangaje ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru.

Raphaël Varane yahisemo guhagarika gukina umupira w’amaguru ku myaka 31 y’amavuko ndetse aho yahise anasesa amasezerano yarafitanye na Como yabarizwagamo kugeza ubu.

Ni amakuru yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2024, ubwo Varane yatangaje ko ahagaritse ruhago nk’umukinnyi wabagize umwuga, nyuma yo kongera kugira imvune izamara igihe aho yasanze ari ngombwa guhagarika gukina kubera izi mvune za hato na hato.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyamabaga ze, yashimiye buri wese wagize uruhare mu rugendo rwo gukina umupira w’umaguru nk’umukinnyi wabagize umwuga.

Yagize ati: “Bavuga ko ibintu byiza byose bigomba kurangira. Mu mwuga wanjye nahuye n’ibibazo byinshi. Amarangamutima adasanzwe, ibihe bidasanzwe nibuka bizahoraho mu buzima bwose. Iyo ntekereje kuri ibi bihe, ni ishema ryinshi no kumva ko nanyuzwe, ntangaje ko nasezeye mu mukino twese dukunda.”

Yakomeje abashimira amakipe yakiniye n’abatoza bamufashije muri urugendo rwo gukina ruhago.

Ati: “Ndashimira abakunzi ba buri kipe nakiniye, abo nakinanye na bo bose n’abatoza batoje mbikuye mu ndiba z’umutima wanjye mwarakoze gutuma urugendo rwanjye ruba rwiza nkagera ku nzozi ntatekerezagako nzabasha kugeraho warakoze ruhago.”

Varane yatangiye gukina Ruhago ahereye mu ikipe ya Lens yo mu Bufaransa afite imyaka 18 mbere yo kwerekeza muri Real Madrid mu 2011 yatwayemo ibikombe 18 birimo Liga eshatu na UEFA Champions League enye n’ibindi.

Mu 2021 Varane yerekeje muri Manchester United atwarana na yo Carbao Cup na FA Cup mbere yo kwerekeza muri como FC yo mu Butaliyani muri Kanama uyu mwaka yakinnyemo iminota 23 kubera ikibazo cy’imvune.

Raphaël varane yafashije ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kwegukana igikombe cy’isi cya 2018 ndetse na UEFA National League mu 2021 ndetse ahamagarwa inshuro 93 atsinda ibitego bitanu.

Raphaël Varane asezeye gukina ruhago yaregukanye igikombe cy’Isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *